Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane yatangaje ko yasinyishije abahanzi BM ndetse na Babbi bo muri Congo.
Byatangajwe
na Mupende Ramadhan [Bad Rama] washinze The Mane mu kiganiro n'itangazamakuru
kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Ukuboza 2023.
Babbi
wasinye muri The Mane asanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za
Amerika. Ni mu guhe BM wasinye amasezerano muri The Mane, asanzwe azwi cyane
kuko azwi mu ndirimbo zirimo “Rosalina” yakoranye na Awilo Longomba.
Uyu musore
yakoze ibitaramo mu bihugu birimo Amerika. Bad Rama yabwiye abanyamakuru ko bashyize
imbere 'kuzamura urwego rw'aba bahanzi', ari nayo mpamvu batangiye gukorana n’abahanzi
bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi.
Yavuze ko
aba bahanzi yabahisemo 'nyuma y'isuzuma twakoresheje'. Bad Rama avuga ko
gufungura ishami rya The Mane ari byo 'byamfashije kugera kuri aba bahanzi'.
Ariko kandi uyu
mugabo avuga ko 'amarembo agifunguye no ku bandi bahanzi. Bad Rama yavuze ko
aba bahanzi yasinyishije bose basanzwe bakomeye 'bityo tugiye kuzamura urwego
rw'abo'.
Uyu
mushomari avuga ko agiye gutangira no kugirana amasezerano n'abahanzi bo mu
Rwanda.
BM, ni
umuhanzi Mpuzamahanga w'umunye-Congo ubimazemo igihe kinini. Asanzwe ari
umwanditsi w'indirimbo akaba na Producer wavukiye mu Mujyi wa Kinshasa.
Uyu musore
ubwo yari afite imyaka 7 y'amavuko yavuye muri Kinshasa ajya kuba mu
Bwongereza, aho yakuriye ku Mujyi wa South London kuva ku myaka 14. Uyu musore
yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka "It's A Madting" ,
"Jaloux" , "Ye Le" n’izindi.
Bad Rama uri kubarizwa mu Rwanda yongereye amaraso mashya muri The Mane Music Label
Umuhanzi Babbie wo muri RDC yasinye muri The Mane nyuma y'ibiganiro yagiranye na Bad Rama ubwo yari muri Amerika
Umuhanzi BM yinjiye muri The Mane nyuma yo gukora indirimbo zakunzwe mu bihugu bikoresha cyane ururimi rw'Igifaransa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BEST FRIEND' YA BABBIE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ROSALINA' YA AWILO LONGOMBA NA BM
TANGA IGITECYEREZO